Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Blog ya RUTAYISIRE Boniface,

RUTAYISIRE Boniface Tel +32 466457704 (watsup), email:b2003n@yahoo.fr Brussels - Belgium

BIMWE MU BIBAZO NAGENEYE  KUBAZA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA Y'U RWANDA 

http://rwanda.over-blog.com/2017/06/bimwe-mu-bibazo-nageneye-kubaza-nyakubahwa-perezida-wa-repubulika-y-u-rwanda.html 

http://rwanda.over-blog.com/…/bimwe-mu-bibazo-nageneye-kuba…

NK'UMUNYARWANDA UKUNDA IGIHUGU CYE N'ABANYARWANDA MURI RUSANGE, DORE BIMWE MU BIBAZO NAGEJEJE KURI NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA Y'U RWANDA KUKO ARIRWO RWEGO RUKURU RW'IGIHUGU RUREBERERA ABANYARWANDA BOSE MU ISI BIKABA BYARABANJE NO KUNYUZWA KURI BAMWE MUBAGIZE GOUVERNEMENT Y'U RWANDA BAFATANYIJE MUBUYOBOZI :

Nyakubahwa,

IKIBAZO CYA MBERE : Ese ntawahuza abahanga mubyo guteka (ababyize, abikorera, universties n'andi mashuri,etc) noneho bakiga indyo za kinyarwanda na kinyafurika kuburyo twagaburira isi yose ibiryoshye bikunzwe kandi bikaba ari no guteza imbere ubunyarwanda n'ubunyafurika ndetse tuniteza imbere mubukungu no guhanga imirimo ?

Ibi byatuma hashingwa za restaurants nyinshi n'amahoteri hirya no hino mubihugu by'isi bagateka kinyarwanda na kinyafurika kandi bizateza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda n'Afrika hamwe n'inganda zitunganya ibijya gutekerwa iyo mumahanga.

Muri buri gihugu cy'isi, usanga harimo za restaurants z'ibindi bihugu kandi zikundwa cyane ndetse ugasanga n'abazikoramo abenshi ari abo muri cya gihugu bitirirwa ko imitekere bashyize imbere ariho ikomoka.


IKIBAZO CYA KABIRI: Ese Diaspora Nyarwanda ntawayiha ubuyobozi bwisumbuyeho bwo kurwego rwa secretariat ya leta (minisiteri) noneho ikarushaho kubyazwa umusaruro kurusha uko bimeze ubu kuburyo Diaspora iba urwego rwa mbere rwinjiriza igihugu ubukungu?

Ibyo ariko bijyana na gahunda yo kugusha inkuta zibuza abanyarwanda bari muri Diaspora gusabana. Bisaba kandi ubukangurambaga burushijeho kugira umurego kandi hagakomeza kuba ubufatanye n'inzego zishoramari, ubukerarugendo, umuco n'ibindi.

By'umwihariko, bijyana na gahunda yo guteza imbere social tourisme kuburyo buri munyarwanda nibura uri hanze n'umuryango we buri wese ashobora gusura igihugu buri mwaka mubiruhuko akaba yanaboneraho kugira ibyo agikoramo byagiteza imbere.

Bizatuma n'indege za Rwanda Air ndetse namahoteri mu Rwanda azajya ahora yuzuye kandi n'izindi secteurs zahazamukira cyane.


IKIBAZO CYA GATATU: Njye nk'umunyarwanda umaze imyaka myinshi mparanira guteza imbere Ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka ndetse n'Ubunyafurika, cyane cyane ngerageza kugusha inkuta zibuza abanyarwanda gusabana;

Kubijjyanye n'ubunyarwanda ndetse na Ndi umunyarwanda ese ntawabiha urwego rw'igihugu rubishinzwe by'umwihariko kuburyo haba coordination irushijeho kunoga? Inzego zose z'igihugu zihuriye kuri iyi gahunda kandi niyo zubakiyeho ariko hari naho usangamo umwihariko utorohera urwego runaka rw'ubutegetsi gusubiza ikibazo kuri iyi gahunda bigasa naho hari icyuho.

IKIBAZO CYA KANE : Ese muri gahunda z'igihugu ntawashyiramo kuba abashomeri bagenerwa ubufasha bw'udufaranga buri kwezi ? Biramutse bigezweho byazamura n'isoko ry'imbere mugihugu kuko abashomeri bahinduka abaguzi kandi ni n'uburyo ababa bafite akazi bagirana solidarite n'utagafite. Ubwo bufasha bwabafasha gushaka akazi no kwihangira imirimo. Byanafasha societe nyarwanda kutagira uwo isiga inyuma mubana bayo kuko amashuri na za universities birimo gusohora abanyeshuri benshi cyane kuburyo iki kibazo kihutirwa.

Igihe kandi runaka akiri
Umukozi umukoresha amushyiriramo udufaranga duke muri gahunda yo kwiteganyiriza bikanamugoboka igihe adafite akazi ashaka akandi.

Ndabashimiye.

Bikorewe i Bruxelles kuwa 25/06/2017

RUTAYISIRE Boniface

Umunyarwanda wo muri Diaspora yo mu Belgium 
Tel : +32 466 45 77 04 (watsup na Viber). 
Email : b2003n@yahoo.fr

http://rwanda.over-blog.com/2017/06/bimwe-mu-bibazo-nageneye-kubaza-nyakubahwa-perezida-wa-repubulika-y-u-rwanda.html

 

 

.

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article