Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Blog ya RUTAYISIRE Boniface,

RUTAYISIRE Boniface Tel +32 466457704 (watsup), email:b2003n@yahoo.fr Brussels - Belgium

WARI UZIKO ABARWANYA UBUMWE BW'ABANYAFURIKA NYAKUBAHWA KAGAME AHARANIRA MURI IKI IGIHE ARI NABO BARWANYA RUTAYISIRE BONIFACE  MU BUMWE BW'ABANYARWANDA N'ABANYAFURIKA  NAWE YABAYEHO YIGISHA

WARI UZIKO ABARWANYA UBUMWE BW'ABANYAFURIKA NYAKUBAHWA KAGAME AHARANIRA MURI IKI IGIHE ARI NABO BARWANYA RUTAYISIRE BONIFACE  MU BUMWE BW'ABANYARWANDA N'ABANYAFURIKA  NAWE YABAYEHO YIGISHA ?  

  20 Juin 2017  


Iyi ni inyandiko yo gusomwa umuntu afite akanya akanayitekerezaho bihagije. Bibakundiye kandi  mwayisangira n'abandi. 

ESE WASOBANUKIWE MPAMVU KI ABAKORONI B'ABABIRIGI N'ABAFARANSA CYANGWA ABO BANDUJE IYO POLITIKI BO MUBINDI BIHUGU BARWANYA UBUMWE BW'ABANYARWANDA NDETSE N'UBW' N'ABANYAFURIKA? Mvuze ABO BANDUJE KUKO IBIREBA U RWANDA KU ISI, ABABIRIGI BAFATWA NK'UBWONKO BWA POLITIKI Y'AMATEKA AREBA U RWANDA.

SOMA IYI NKURU IRI HASI KUBIREBA  BWANA RUTAYISIRE BONIFACE HAMWE N'INGORANE ZIRI MUKUGERA K'UBUMWE BW'ABANYAFURIKA NYAKUBAHWA KAGAME PAUL AHARANIRA, URASOBANUKIRWA KURUSHAHO.
------------------
IYO UTANGIYE GAHUNDA YO KWIGISHA UBUMWE BW'ABANYARWANDA N'ABANYAFURIKA UBA WINJIYE MU NTAMBARA IKOMEYE URWANA N'ABANYAMAHANGA BAGIFITE IMYUMVIRE YA GIKORONI BABAYEHO BATEGEKESHA ABANYARWANDA N'ABANYAFURIKA KUBACAMO IBICE.

 

Uwo uzaheka ntumwisha urume reka mbabwize ukuri ku ntambara y'ubumwe bw'abanyarwanda bose mazemo igihe.

 

Kuva kera ngishinga association Banyarwanda (kuko ariyo nahereyeho) ndetse nkaza no kuyitangiza mu Rwanda bikamenyeshwa na Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu y'u Rwanda, Minisiteri ikaba yarasubije idushima ndetse inatubwira ibyo twuzuza ngo duhabwe ibyangombwa; guhera icyo gihe natangiye guhura n'ingorane zo kundwanya gukomeye cyane. Aho ni munyaka yo hagati y'ibihumbi bibiri na rimwe n'ibihumbi 2007. Ariko nakomeje kwihangana kuko ngira umutsi ukomeye.


Ushobora kwibaza uti se ababayeho bandwanya ni bantu ki kandi narabaga nshyize imbere ubumwe bw'abanyarwanda?


Bwa mbere ndagirango mbisobanure ko abandwanya ba mbere atari abanyarwanda. Ndetse abanyarwanda benshi bo babayeho batabyumva n'undwanya uwo ariwe kuko nta mpamvu nimwe yabona aramutse ari umunyarwanda nyakuri. Ndetse na leta y'igihugu cy'u Rwanda wasangaga kenshi iri kuruhande rwanjye kubijyanye n'ubumwe bw'abanyarwanda.
Benshi muribuka n'ijambo nafashe mu nama y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge muri 2002 i Kigali bica kuri radiyo y'igihugu na televiziyo , uwari umukuru w'iyo nama yari iteraniwemo n'abayobozi b'inzego zose yatangaje ku mugaragaro ko gahunda yacu y'ubunyarwanda leta y'u Rwanda iyishyigikiye.


Ababayeho bandwanya ni bamwe mubabirigi bafite imyumvire ya gikoroni yo gucamo ibice abanyarwanda ngo bakunde babone uko babagumisha muri domination.
Kuri abo hiyongeraho abo mubindi bihugu bafite nabo iyo myumvire nka France na bamwe  ba USA bandujwe iyo politiki kuburyo bihinduka umuco rusange w'uko ubumwe bw'abanyarwanda ndetse n'ubumwe bw'Afurika bihinduka intambara barwana, kuribo bagahora basa naho bahanganye n'abenegihugu nkanjye bashyize ubwo bumwe imbere.
Kuri iyi ngingo abategetsi bayoboye u Rwanda muri iki gihe bambera abagabo kuko baherutse guhura n'iterabwoba (menace) nabo, kuko igihugu cy'igihangange cya USA cyabonye ubumwe Perezida w'u Rwanda Nyakubahwa Kagame Paul  yubaka mubihugu by'Afurika noneho USA ibwira ibihugu bimwe ko nibyinjira muri iyo gahunda yo kugira ubumwe bukomeye bw'Afrika bizatakaza amahirwe byari bifite byahabwaga na USA.


Ikibabaje nuko abaharanira ubumwe tuba twumva byatuma abaturage batera imbere n'ubukungu bw'igihugu bukiyongera noneho amahanga abana natwe neza nayo akahungukira kuko umusaruro uba wiyongera. Ibyo ariko abadutanya siko babibona nkaho icyo baba bagamije atari inyungu z'ibihugu byabo kuburyo ziyongereye nabo byababera byiza.
Na none ikindi kibabaje kurushaho nuko bakoresha uko bashoboye abaharanira ubwo bumwe ntibakorane.
Kugirango umuntu yumve uburemere bukabije bw'ikibazo yakwibaza ati none se umuntu yavugaga ko agufasha ngo witeze imbere ariko noneho umweretse uburyo ubigeraho wiyegeranya n'abavandimwe noneho icyo agukorera ni iterabwoba (menace) ngo nimwishyira hamwe uzatakaza amahirwe amwe !!!  Hari ubyumva ?

 

Mugucukumbura guhagije nakoze nasanze ariko njye atari USA indwanya kuko ahubwo abanyagifaransa banyegeka kubongereza n'abanyemerika.
Mu gucukumbura icyo nabonye nuko iyo ibintu bigeze mubabirigi bakunze kubisunikira kubanyamerika iyo atari byiza cyangwa se bakabyitirira za communautes zizwi cyane za bamwe mubaturage batuye muri iki gihugu.
Na none ababirigi kubera ibice bibarimo bakunze gukorerwamo na buri wese.
Muri aya mahanga dutuyemo rero buri wese yakwibaza igihugu gifite inyungu za mbere mugushaka kugarura ku butegetsi agatsiko kagizwe n'abatsimbaraye k'ubuhutu bwabo kuburyo babona batabigeraho igihe habaye ubumwe bw'abahutu n'abatutsi ndetse n'abandi banyarwanda? Nk'uko nagiye mbibona kenshi niho nabonye intambara yo kundwanya ihora ishingiye kuko batifuza ko umuhutu n'umututsi bagirana ubumwe bakubakana igihugu kuko u Rwanda rwaba ruciye burundu intambara zirusenya.
Wakwibaza rero uti ninde ufite ijambo rikomeye mubanyagifaransa b'ababirigi ariko akabigeza no mubandi babirigi yifashishije muguca mumashyaka afitanye umubano ndetse bakifashisha n'amadini amwe n'amwe n'ibindi ?
Na none buri muntu yakwibaza ati kuki nahawe etiquete y'uko ndi umuntu w'abongereza n'abanyamerika muburyo budasobanutse ?
Kuri iyi ngingo rero buri wese nasobanukirwe abo babikora ntiriwe ntunga urutoki. Mpariye buri wese kwibonera igisubizo kimunyuze.

 

Nkimara gutangiza association Banyarwanda ndetse yaje no kuba Banyarwanda international tugashyira amashami mubihugu byinshi no mu Rwanda,  nahindutse uwo abafite imyumvire ya gikoroni barwanya.
Kundwanya muntangiro byakorwaga muburyo bwa gihanga cyane kugirango abanyarwanda batabirabukwa bakabyamagana.
Ndetse bamwe mubafite amakuru b'abazungu baranyegereye icyo gihe barambwira ngo nitonde kuko nashyize ikirenge mumuriro. 
Njye sinabyitayeho cyane kuko ntumvaga ko ibyo bintu byiza bireba u Rwanda byaba ikibazo kubanyamahanga.
Kubireba u Rwanda, ububirigi ni ubwonko bwa politiki mpuzamahanga.

Narakomeje nigisha ubumwe bw'abanyarwanda mu itangazamakuru rya hose n'iryo mu Rwanda ririmo. Noneho no kugirango nshimangire ubwo bumwe nanerekanye ko hagati yabo uhasanga ikiraro gikomeye cy'urukundo cyubatsemo kuko abenshi usanga baranashakanye kandi basanzwe ari n'abavandimwe basangiye byose (ururimi, umuco, etc).


Nkuko naje kugera kumakuru y'ibanga rikomeye cyane, abo barwanya ubumwe bw'abanyarwanda impamvu nyayo yabo bagamije ni ukugumisha abahutu ukwabo n'abatutsi ukwabo kugirango hagumeho aka groupe kari kubutegetsi, ubwoko runaka aribwo bufite ijambo nyakuri noneho byazaba ngombwa babona bishoboka hakaba impinduka hakajyaho indi groupe y'ubundi bwoko yari isanzwe ari abanzi ba groupe ivuye kubutegetsi noneho bikanoroha kubaragira kuko baba bavuga ngo baririnda umwanzi bamaze guhirika.


Muri ibyo byose ariko n'uruhare rw'ababyarwanda ubwabo rurimo. Iyo batabikoze ubwabo babyibwirije nibwo wamunyamahanga ashyiramo ingufu ze n'ubwenge bwe.
Bamwe mubarokotse bafite igihe cyo gutekereza ngirango bararushaho gusobanukirwa icyari muri za systemes za bimwe mubihugu by'amahanga zatakambirwaga ntizigire icyo zikora kandi zifite ubushobozi. Ibyo nibura birafasha buri munyarwanda kumenya uko yakwirinda kugirango he kuzongera kubaho genocide.


Muri ibi bihe by'amajyambere n'impinduka hirya no hino ku isi ntawe ushobora kwibwira ko icyo yubatseho kizahora kimeze gutyo imyaka yose amagana n'amagana. Ningombwa gutekereza bihagije ukamenya umuzi n'umuhamuro kubyabaye kugirango wubake ejo hazaza wubakiye ku bumwe buzima.

Uko rero nagendaga nshimangira inkingi z'ubumwe bw'abanyarwanda zikomeye ninako ibintu byarushagaho gukomera mu kundwanya.
Byageze naho noneho umugabo umwe w'umubirigi wari umaze kubona doctorat muri anthropologie akaba yarigaga kuri universite nigagaho ya ULB, yambwiye mumagambo ye ati " uzagirana ibibazo bikomeye na benewacu b'ababirigi n'abafaransa ndetse na bamwe mu banyamerika b'aba racistes. Ibyo ubyitegure kuko gahunda urimo irimo guhindura politiki yabo bagendeyeho barema amacakubiri mubihugu kugirango babitegeke".
Yambwiye ko bibateye ikibazo kuko badashaka ubwo bumwe bw'abanyarwanda ndiho nigisha. Ngo gahunda yabo nuko umuhutu agomba kujya ukwe n'umututsi ukwe bakavangura. Ndetse yongeyeho ko politiki iriho muri occident kubireba u Rwanda ari iyo gushyigikira abo bita good guys noneho bakarwanya bad guys mu rwego rwo gutandukanya neza neza abahutu n'abatutsi. Ibyo biboneka no mubikorwa kuko muri diaspora ubona imigirire ihishe cyane yo kudatuma haba ubusabane bukomeye. Ushatse kuva kuri benewabo b'abahutu ngo asabane n'abatutsi (vice versa) usanga hari ingorane nyinshi kandi services z'amahanga nazo zibigiramo uruhare kuko ubwo bumwe ntibushakwa hagati y'abanyarwanda cyangwa hagati y'abanyafurika. ibyo rero bituma communautés z'abanyarwanda b'impande zombi zidasabana cyane uko bikwiye kandi ubundi bishoboka igihe abanyamahanga batabyivanzemo kuburyo buziguye n'ubutaziguye.

 

Na none buri wese arambure amaso arebe : Mubibazo byose by'amacakubiri byabaye mu Rwanda, mwigeze mubona abanyamahanga cyane cyane abashyuha mubibzo by'u Rwanda baharanira ubumwe bw'abanyarwanda igihe kirekire cyane ? Ni mpamvu ki se bashobora guha ibindi u Rwanda ariko ntibabahe ubumwe bwabo ndetse nugize icyo gitekerezo ntabitindemo kubera bene wabo? Buri wese ashobora kwiha igisubizo kuko ushyize imbere ubumwe bw'abanyarwanda n'ubumwe bw'Afrika aba ashyize ikirenge k'urugamba.
Uwo muntu hamwe n'abandi banyuranye banansobanuriye ko iki ikibazo cy'imiterere n'imyumvire y'abanyarwanda n'abanyafurika muri rusange kitaweho cyane na za services zishinzwe kuneka z'ibyo bihugu bya occidents n'abo bafatanya. 
Bageze aho banansobanurira na za theories zigenderwaho zuko umuhutu usanze abatutsi bamubara nk'umututsi ndetse n'umututsi usanze abahutu bakamubara nk'umuhutu kugirango byoroshye gukomeza gutandukanya abahutu n'abatutsi. 
Ibyo wanabyibonera muburyo abahutu basanze abatutsi bo muri FPR batongera kwitwa abahutu nk'abandi kuko babaha amazina y'abahutu moderes, etc. 
Hutus moderes byamamajwe cyane cyane n'abanyamahanga.
Kurundi ruhande narwo abahoze muri FPR nabo ntibakomeza kwitwa abatutsi nk'abandi nka kera bakiyirimo.
Iyo nteruye rero nkavuga ko ndi muri gahunda yo kunga by'ukuri abanyarwanda kuburyo umunyarwanda yiyumva ari umunyarwanda adakeneye kongeraho ibya hutu tutsi,  ba ba nyamahanga batunzwe n'umusaruro w'uko abanyarwanda bashwanyagurika mba ngiye guhangana nabo.
Hari za theories nyinshi zikoreshwa zirimo za "one drop" zivuga ko ufite igitonyanga cy'amaraso y'urundi ruhande ahita abarirwa kuri urwo ruhande rundi. Ibyo ninabyo ngo byagiye bikoreshwa muri Amerika hagati y'abirabura n'abazungu. 
Bageze naho bambwira uburyo iyo mikorere igenderwaho yifashishwa mugusenya imiryango y'abirabura muri Amerika kugirango abirabura bagume baracupiye baba muri drogues n'ibindi badatera imbere.
Abo barwanya ubumwe bw'abanyarwanda, iyo bubatse groupe y'abanyarwanda bashyigikiye,  bateza imbere extremisme muri iyo groupe noneho abari extremistes bakaba aribo cyane cyane bahabwa ijambo.  
Abazi amateka baranibukako kera abakoloni bamaze kuvana abatutsi kungoma bashyizeho abahutu ariko babona abo bashyizeho bajejnjeka bagashaka uburyo barema noneho groupe identitaire y'abahutu b'inkorokoro itazi umututsi aribwo bimuraga abatutsi bari mumajyaruguru y'u Rwanda babajyana mu Bugesera kugeza nubwo babaha amamodoka abajyana kugirango byihute bishoboke. Amamodoka yicyo gihe yari make cyane ariko bakarenga bakabona atunda abaturage batanasobanurirwaga n'impamvu nyakuri ziryo yimurwa bavanwa mukarere kera imyaka bakajya gutuzwa ahandi. Muri 1959 n'imyaka yakurikiye, abahutu barezwe kujenjeka kuko bamwe aho kwica abatutsi barabaherekezaga ngo bahunge.
Muri 1994 politiki y'ivangura yaramaze gushinga imizi kandi ifite na za groupes responsables zimeze nka ba proprietaires bayo bo kuyishyira mubikorwa, umututsi yarahizwe aricwa agamijwe gutsembwaho neza neza kuburyo n'uturere twatinze kuyishyira mubikorwa hagombeye gutangwa amategeko ya za groupes za politiki y'urwango zibinyujije munzego za leta n'igisirikare.
Ibyabaye 1994 muri genocide yakorewe abatutsi nibyo byifuzwaga n'abakoroni muri 1959 ariko ntibyakunda kuko abaturage bari bataracengerwa n'urwango kandi nta za groupes z'abahutu b'inkorokoro bategekaga byose uko bashaka zari ziriho(igisirikare, amashyaka nka CDR-MRND, interahamwe, na regionalisme kuburyo abantu benshi (si bose) b'akarere kamwe basa n'abatekereza kimwe kubibazo runaka, etc. Ibi ariko ntibivanaho responsabilite ku muhutu runaka aho yari ari akaba yaricanye. 
Ibivugwa hejuru bireba urwego rwa politiki kubari abanyapolitiki. Aba bantu rero hamwe n'abandi bose bagiye muri uwo murongo wa politiki mbi bakwiriye kujya bemera ko ari ba responsables ba politiki mbi yabayeho mu Rwanda kuko nibo bari bafite ijambo rya nyuma rihanitse muri politiki kurenza abandi. Kandi bakwiriye no kuzashirika ubwoba bakamagana abakoroni babagize ibikoresho kugirango politiki mbi ishoboke,  ibyo ariko ntibivanaho ko abenshi byari ukorosora uwabyukaga kuburyo runaka ariwe responsable w'ibibi bye mbere na mbere.

Iyo ushaka ubumwe bw'agatsiko urafashwa (petit groupe identitaire) ndetse na mobilisation ukayikorerwa. Ariko iyo ushaka ubumwe bwa bose aho gufashwa ahubwo uradindizwa ugashyirwa muri ya systeme yitwa gusimbuka utava aho uri utarenga umutaru cyangwa ya systeme yo gushyirwaho abandi bazabisenya bishatse gutera imbere ( theorie na systeme ya mumushyireho undi), etc.
Mu kundwanya, akenshi ibintu byarushijeho kuborohera maze gutera intambwe nkandagije ikirenge kurubuga rwa politiki yigisha ubunyarwanda kuko habonekaga ikintu runaka cyo kwereka abandi bantu runaka hagamijwe gusobanura ko ntari kumwe nabo. Abadafite igihe cyo gutekereza rero bakamira bunguri bagasya batanzitse.
Hari n'umwarimu mu bya politiki w'umubirigi wambwiye ngo ariko ibyo ndimo ni ibiki ko nshaka guhindura amateka ya politiki mpuzamahanga kubanyafurika ngo aho bizanyorohera ntibizamerera nabi ? Icyo gihe nari maze no kuba President w'association nashinze imaze no kwemerwa y'abanyafurika bakomoka mubihugu birenga 30 "Cercle des Etudiants Africains" bigaga muri universites mu Bubirigi mbifatanije no kuba President w'association y'abanyeshuri b'abanyarwanda "Cercle des Etudiants Rwandais de Belgique et leurs Amis".

Bumwe muburyo communication yabo ikorwa muri izo ntambara barwanya ubumwe bw'abanyarwanda:

Iyo ikintu kije kurubuga rwa sosiyete nyarwanda hari abahita bajya mucyo wakwita laboratoire yo kugitekerezaho. Iyo gikomeye kirwanywa kwinshi kugeza naho bakoresha communication de porte a porte na lobby. Iyo cyoroheje bahita bakora communication yo kugihanaguraho.
Iyo gikomeye babanza bya bindi bya techniques za communication (ba specialistes muri communication aha muranyumva kurusha abandi dore ko njye ntabyo umuruho utancishijemo ngo nige ). Bahera rero kubyo gukora communication de crise ako kanya igihe hakigwa uburyo bunoze. Ikije kivuga ubumwe bw'abanyarwanda n'abanyafurika bagifata nk'ikintu gihanitse cyane kandi cya menace kuribo.
Abakoreshwa mubanyarwanda biraborohera kuko sosiyete nyarwanda habayemo ibibazo bituma benshi bari mumyumvire itandukanye kandi bikihuta mukwinjira mumigirire yo kurwananya hagati yabo.
Iyo babandi babonye kurwanya ikibabangamiye bitikoze hagati y'abanyarwanda ubwabo, noneho bifashisha services zabo na za lobby n'uburyo bwo kugira influence kuri oppinion bagashyira muri opinion publique icyo bashaka.
Mubakorera services zabo harimo n'abanyarwanda benshi baba ababihemberwa cyangwa abatabihemberwa, abakoreshwa rimwe na rimwe iyo bibaye ngombwa hamwe na les agents morts kubabihozemo batakibikora. 
Iyi mikorere kandi yinjira no mubutegetsi bw'u Rwanda kubafata ibyemezo bihereye muri za recrutements benshi baba bakorerwa bakiri abanyeshuri hanze y'u Rwanda noneho bagera no mu buzima busanzwe bakaguma ari les personnes de contact. 
Kenshi bene abo batungura bagenzi babo mugufata ibyemezo bitunguranye binanyuranyije nicyo bifuzaga kuburyo bigora kubisobanura kubera aba ari itegeko rivuye ahandi ritari ryitezwe.
N'ubwo iyo migirire yo gukoresha abanyeshuri iba hose ariko mu Bubirigi kubanyamahanga n'abenegihugu irahaba cyane kuko binahendutse.
Benshi bazi concours ikorwa kuri ULB ya recrutement y'izo service aho icyumba kijyamo abantu magana atanu kiba hafi cyuzuye ariko cyane hakaba harimo umubare munini w'abanyamahanga. N'abanyarwanda benshi rero binjira muri ibyo bakiri n'abanyeshuri. Ikibazo si ugukorera izo services kuko biba hose, ikibazo nuko hari igihe asabwa bimutunguye kurwanya inyungu z'igihugu cye kandi bitari bisanzwe ariwo murongo we.
Kubijyanye n'imiyoborere y'Afrika, mubabaye mubihugu by'amahanga, mu rwego rwo kugira buri wese iturufu ye, abatari ababo bazamuka mubihugu byabo nibake, cyane cyane kumyanya ifatiye runini igihugu kuko haba ntagisunika.
Kubijyanye n'imikorere, ikizakubwira ko runaka ari muri gahunda yo gukorera abasenya nuko mushobora kugirana gahunda ndetse mubona ibintu kimwe wajya kumva ukumva yafashe icyemezo kikubangamiye bisa naho bitavuye kubushake bwe kuko aba ari amategeko avuye ahandi.
Kubari muri services z'umutekano nyarwanda hamwe n'abandi bantu bagira imirimo ibahuza nazo bakwiriye guhumuka bagasobanukirwa iyi mikorere. Niba ubonye ordre irenganya runaka ubundi bisanzwe bizwiko atagombye kurengana, ibaze uti ninde utanze iyi ordre, by'umwimerere yatangiye ite muruhererekane rwayo kugirango ikugereho, uruhererekane rwabayeho ruteye rute kandi kubera iki,etc. 
Ikibabaje kenshi ni uko biba bigoye kugira igihe n'ububasha bwo gusobanukirwa ibyo kuko ibyinshi bigaragarira mubyemezo bije kumunota wa nyuma bitunguranye kandi runaka bireba afite amasegonda cyangwa iminota cyangwa iminsi mike yo gusobanukirwa. Akenshi biba ari n'amabwiriza yitwako avuye ibukuru, etc.
Kubijyanye no mu bubirigi no mubihugu bidashaka u Rwanda ruteye uko bo batifuza, services nyarwanda zihakorerera uwakubeshya yakubwira ngo zigeze zigenga guhera kera. Kubera n'ubushobozi bwazo aba ari buke mumpande zose kandi hakaba hari gahunda y'uko abo banyamahanga bayobora u Rwanda bakoresheje abenegihugu bakorera mubandi rwihishwa,  abatwara za informations n'abazigaho cyangwa abazikoresha baba bameze nk'amagare yirukankana ibitebo ikirimo kitazwi neza ndetse n'ikigamijwe kitazwi neza. Iyo runaka abonye amakuru yirukankana ibyo abonye akibagirwa kwita kukubona amakuru yasobanura impamvu k'uwo bizageraho cyangwa se yanabikora akayora ibintu bipfuye bizayobya ufata ibyemezo kuburyo biguma munyungu za wa munyamahanga wifuza ko abanyarwanda bahora bashwanyaguritse cyangwa baziritse. 
Kuri iyi ngingo haragomba amahugurwa menshi n'ingando nyinshi n'ubwo bigoye kuko benshi baba batagomba kumenyekana.
NB : Muvandimwe rero ndizera ko usobanukiweho gato icyo abakoloni b'ababirigi bari bagamije batsindagira hutu tutsi nk'amoko ndetse n'uburyo ubwo bukoloni bakomeje kubugumisha mubanyarwanda bakabaragira batabegereye kandi byitwa ko igihugu cy'u Rwanda kigenga guhera kera. Amahirwe ni uko imbere mugihugu ubumwe bw'abanyarwanda bugenda butera imbere. Ariko hanze y'igihugu ntibutaratera imbere ndetse ababuharanira by'ukuri nkanjye kenshi dukomwa mu nkokora n'abakoroni baciye mubanyarwanda bamwe bakoreshwa rwihishwa abandi ntibasobanukirwe, kuburyo umuntu afatirwa ibyemezo byo kumurenganya bitunguranye abandi ntibasobanukirwe. Haracyari rero ingorane kuko ibikunze gusenya u Rwanda bituruka hanze yarwo.
Sinshidikanya kandi ko muri iyi nyandiko wasobanukiwe uko bamwe mubanyarwanda bakorera ba gashakabuhake bagamije kuryanisha abanyarwanda ushobora kubavumbura igihe musangiye imirimo kuburyo byagufasha gukomeza guharanira inyungu rusange z'igihugu cyawe hamwe n'iz'abanyarwanda bari mu kuri bose.
By'umwihariko, abiga kubibazo byo gukumira genocide ntizongere kubaho mumateka y'u Rwanda, ningombwa ko bagira ubutwari, ubushobozi n'uburyo barenga imipaka bakajya mububiko bwa politiki z'ibihugu bicura iyo mishinga yo gutsembaho abanyarwanda n'abanyafurika. Ni ngombwa kandi kugira abayobozi bafite ubushobozi bwo gutekereza, gushakashaka no kujora bihagije kugirango bashobore kuvanaho iyo politiki mbi ya gikoloni igeza aho igakorera no mubanyarwanda bakarenganya abandi bagamije ibyiza by'igihugu. Ningombwa gufungura amarembo kubireba igihugu byose maze buri munyarwanda urukunda agatanga umuganda we.


Bitangarijwe i Bruxelles tariki ya 15/06/2017


Rutayisire Boniface
Tel : +32 466 45 77 04 (watsup & viber)
Email : b2003n@yahoo.fr (yahoo.fr)

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article