Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
Blog ya RUTAYISIRE Boniface,

RUTAYISIRE Boniface Tel +32 466457704 (watsup), email:b2003n@yahoo.fr Brussels - Belgium

GUSHYIRAHO GAHUNDA Y'IGIHUGU YO GUHEMBA (imfashanyo) ABASHOMERI BURI KWEZI MU RWANDA BIRASHOBOKA BYIZWEHO

GUSHYIRAHO GAHUNDA Y'IGIHUGU YO GUHEMBA (imfashanyo) ABASHOMERI BURI KWEZI MU RWANDA BIRASHOBOKA BYIZWE NEZA KANDI BYATEZA IGIHUGU IMBERE N'ABANA BACYO BOSE

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z'u Rwanda,

Kubwanjye iyo nitegereje imiterere y ' u Rwanda n'ubukungu bwarwo ndetse nkabihuza n'imiterere ya minisiteri y'umurimo hamwe n'izindi minisiteri n'ibigo bifatanije gahunda zimwe na zimwe, njye nsanga kugenera imfashanyo abashomeri buri kwezi bishoboka. Ibyo njye ndabihabwa na za travaux na za analyses nagiye nkora akenshi kuri universites nizemo mubintu binyuranye ndeba imiterere y'isoko ry'umurimo mu Rwanda hamwe na politiki ziriho za leta muri urwo rwego.

Akenshi nagiye ngera kumwanzuro wo kubona ko leta yacu y'ubu kuri icyo kerekezo igerageza gukora ibishoboka ukurikije amikoro ifite. Ariko na none sinareka kuvuga ko nanone hari aho nasangaga politiki zimwe zari ziriho zidahuza nuko ibintu biteye kuburyo kuri iyo ngingo hari hakiri byinshi byo gukorwa kandi birumvikana kuko kubaka igihugu ni ukugenda utera imbere buhoro buhoro. Ndetse hari naho wasangaga politiki zimwe zivuguruzanya n'izo muzindi nzego z'ubuzima bw'igihugu.

Ikindi kibazo nagiye mbona ni uko n'umubare w'abashomeri utari uzwi neza kuburyo bunononsoye ndetse n'ubushobozi bifitemo. Ariko na none igikomeye muri byo ni uko binagoye kumenya uri umushomeri nutari we kuko kubutegetsi bw'ingoma zayoboye igihugu mbere y'iyi iriho zari zaramenyereje abanyarwanda ko udafite akazi ahemberwa ari umuhinzi. Bakoresha imvugo gusubira ku isuka igihe utakaje akazi kuburyo ubuhinzi bari baramenyereye kubwitiranya n'ubushomeri. Ndetse wabisangaga no mu irangamuntu kuburyo utagira akazi bandikagamo ko ari umuhinzi n'iyo yaba adahinga.

Ariko na none iyo witegereje definition isanzwe y'akazi uko izwi mubumenyi nkubwo ku isi, ntabwo umuhinzi w'umunyarwanda yazaga (muburyo bworoshye) mubo wakwita abakozi kuko habuzemo byinshi. Imipaka rero hagati y'umushomeri w'umunyarwanda hamwe n'uwiyita (cyangwa bita) umuhinzi ntabwo isobanutse.

Kuri iyi ngingo ariko reka dushime Leta y'Rwanda kuri politiki ziriho zishobora kunganira muguhindura ibintu kukibazo ndimo mvugaho. Zimwe muri wavuga nko guhindura imiturire y'akajagari mubanyarwanda ndetse no kugira politiki y'ubutaka n'ubuhinzi bubyara imusaruro ni ibintu byiza byiza cyane igihe bikozwe neza. Hari n'izindi ariko zose sinazirondora.

Kubireba gahunda zireba umukozi, umukoresha n'umurimo mu mpinduramatwara zikomeye zigomba kuba imbarutso zikomeye mumateka ya buri sosiyete nk'iyacu ikeneye guhindura isura, iyo nitegereje cyane nsanga ibyakabaye moteur bimwe bidahari ndetse ibindi bisabanuye kuburyo buhagije. Cyane cyane nsanga hari byinshi bibuzemo kuko mubyo nashoboye kwitegereza no kwigaho ncukumbura, ntabwo ningeze mbonamo ibintu byinshi bijyanye no guhindura imibereho y'abanyarwanda cyane cyane ubavana muri ya secteur biyita abahinzi ataribo buzuye ngo noneho ubajyane mu kerekezo cy'uko bahinduka abanyamushahara muburyo runaka cyangwa ubajyana muyindi mirimo. Aha rwose haracyari icyuho ariko biranumvikana kuko ni impinduka zikomeye kubanyarwanda bose kandi byose ntibizira rimwe ariko bigaragara ko bishobora gushoboka abanyarwanda bose babishyizemo ubushake ndetse n'ababijijukiwe bakemera gutanga umuganda wabo batizigamye. Kuri iyi ngingo nayo hari byinshi cyane byo kuvugaho ndetse iyo witegereje biganisha munzira za coordination rusange kugasongero k'igihugu (nko kurwego rwa Prime Minister), iyi sura igomba kugirwa n'umunyarwanda mumibereho, imiturire, imitekerereze, imikorere(umurimo) n'ibindi, usanga inzego za leta zose ziyihuriraho kuburyo kuri coordination ari ipfundo rikomeye risaba kumva no kureba icyarimwe mubyerekezo byinshi cyane bishoboka. Biranutse byitaweho cyane bidashyirwamo imbaraga byahindura igihugu n'abagituye kandi igishimishije nuko ubona ko leta u Rwanda rwacu ariho rwerekeza.

Ndamutse ngarutse rero kukibazo cy'abashomeri, iyo ukigezeho ugisanga muzindi ngorane nk'izo mvuze hejuru ndetse hari na nyinshi ntavuze. 
Ariko na none ukurikije amashuri ariho mato na kaminuza kandi asohora abantu benshi cyane buri mwaka ndetse bikaba ari ibyo gushimwa, iyo ubirebye neza usanga byihutirwa cyaneee gukemura icyo kibazo cy'abashomeri. Ndetse ntawaba akabije aramutse avugije inzogera cyaneee ngo byumvikane ko icyo kibazo kihutirwaaa cyaneee.

Jye nk'umuntu wize kuri icyo kibazo inshuro nyinshi cyane cyane murwego rwa social development n'andi mashami nashoboye kwiga aho nize hose, nsanga guhemba (gufasha) nko mubihugu byateye imbere abashomeri buri kwezi bishoboka ndetse gufasha abashomeri byabazamura kandi bikazamura n'u Rwanda uramutse ubirebeye murwego rwa circuit ferme muri ecomie n'izindi ndorerwamo z'ubumenyi zishoboka. Circuit ferme nshaka kuvuga ni munzira wongerera abanyagihugu ubushobozi (pouvoir d'achat) bikazamura ubukungu imbere mugihugu ariko nanone bikongerera ubushobozi leta kuko iyo abashomeri bagiye guhaha, uwo baguzeho atanga imisoro noneho za mfashanyo bahawe zigasubira muri leta, maze leta nayo ikongera ikazibagaruraho bityo bityo bikanagendana n'izindi nzego z'ubuzima. Ibyo byose byunganirwa n'ibintu byinshi birimo gutanga imisoro y'igihugu neza, kutanyereza ibya rubanda, guteza imbere ishoramari, kugira ubucuruzi n'amahanga wagura amasoko n'ibindi byose igihugu gikora kigamije kubibyaza umusaruro, etc.

Na none ariko iyo urebye iki kibazo murwego rwa economie rusanzwe cyangwa andi mashami y'ubumenyi, bizana izindi mpaka ndetse zitoroshe kuburyo bisaba kubihuza n'abo muzindi nzego z'ubuzima hakaboneka umwanzuro rusange unogeye bose.

Muri make gushyira mubikorwa iriya gahunda bisaba kuvugurura systeme yose ariko ukabikora ufite ishusho nyayo yaho werekeza wize bihagije kuburyo ikitagenze neza uba ufite plan B ushyira mubikorwa.

Muntangiro ayo bahabwa buri kwezi ashobora kuba make ariko uko ibihe bigenda bihinduka yakwiyongera.

Kugera kuri iyo nshingano byazamura igihugu.

Kubatera abandi ubwoba cyangwa se ababona ntakiza na kimwe gikorwa na leta iriho cyane cyane bitwaje ko abaturage bakennye, iyo migirire yo kuba negativiste ntifasha igihugu n'abanyarwanda. Nta gihugu na kimwe kitagira abakene ndetse na hano mubihugu byateye imbere hari abaturage babyo kavukire barara hanze ndetse ugasanga barangwa n'ibindi byose biranga umukene kuburyo abo baturage bahora mumpaka na leta zabo bazirega kujya gufasha izindi leta kandi abaturage bazo bakennye. 
Bruxelles, le 03/04/2017
RUTAYISIRE Boniface
Tel : +32 466 45 77 04 (Viber and Watsup)
Email : b2003n@yahoo.fr (yahoo.fr)

WEBSITE: http://rwanda.over-blog.com

NB : Kubakunze kongera gutangaza inyandiko zanjye cyangwa se bamwe bakazijyaho impaka baba abanyeshuri cyangwa abandi murwego runaka, ndagirango mbabwire ko nakoze iyi nyandiko murwego rwo gutanga ibitekerezo bihinnye hamwe no kumurikira bamwe kumpaka ziriho, bamwe bibaza niba abashomeri bo mu Rwanda bashobora kujys bahembwa (imfashanyo) buri kwezi. Ingingo nk'iyi rero biragoye ko ibiyireba byose wabisanga munyandiko ngufi nk'iyi. Ariko na none icyo mbona ni uko iki kibazo gikwiriye kugibwaho impaka ndetse kigacukumburwa bihagije.

----------------------------------

 

 

 

Kuri iyo foto, uhereye iburyo ugana ibumoso ni Bwana Rutayisire Boniface, ukurikiye ni Nyakubahwa Madamu w'Ambassadeur w'u Rwanda mu Bubirigi, ukurikiye ni Nyakubahwa Ambassadeur w'u Rwanda mu Bubirigi, ukurikiye ni Nyakubahwa President wa IBUKA mu Bubirigi. ni uwo wa mbere ku ifoto uhereye iburyo. Nk'uko bigaragara, diaspora nyarwanda imaze kuba nini cyane kuburyo ishobora kubyara umusaruro utubutse cyane munzego zose z'ibireba igihugu kurenza n'uwo itanga ubu.

 

Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article